Rwamagana: Umusore w’imyaka 26 yaburiwe irengero ku munsi w’ubukwe

0
20

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 02 Gicurasi 2026, Nibwo umusore w’imyaka 26 wo mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Mwulire mu Kagari ka Bishenyi, yaburiwe irengero ku munsi w’ubukwe bwe, bitera benshi urujijo.

Amakuru avuga ko uyu musore wari usanzwe akora muri rumwe mu nganda zikorera mu cyanya cy’inganda cya Rwamagana, yaburiwe irengero nyuma yuko hatangiye gusakara hanze ubutumire bw’ubukwe bugaragaza ko we n’umugeni we bari kuzakora ubukwe tariki ya 2 Gicurasi 2026, gusaba no gukwa bikabera mu nzu mberabyombi ya Regina Pacis Rambura mu Karere ka Nyabihu.

Ubwo bamwe mu bari kumuherekeza bari bamaze kwitegura bahamagaye uwo musore kuri telefone baramubura. Icyatunguye abaturage ni uko imodoka zari kubatwara zari zahageze ahagana saa Cyenda z’ijoro, ariko ngo bahamagaye umusore baramubura banarebye aho yabaga ntibahamusanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwulire, Rugengamanzi Steven, yabwiye itangazamakuru ko amakuru y’ibura ry’uwo musore bayamenye ndetse bakaba basabye umuryango we gutanga ikirego kugira ngo inzego z’umutekano zibafashe kumushakisha.

Ati “Ejo twahawe amakuru n’ubuyobozi bw’Umudugudu batubwira ko hari umuturage uhacumbitse wari ufite ubukwe wagombaga kujya gukura umugeni Nyabihu mu Murenge wa Rambura wabuze. Gusa ngo kuri uwo munsi umusore yahamagaye umukobwa amubwira ko abona ko ubukwe bwabo hari abantu babwivanzemo, guhera icyo gihe yahise akuraho telefone.’’

Gitifu Rugengamanzi yavuze ko basabye umuryango w’uyu musore uvukira mu Karere ka Huye kujya gutanga ikirego kugira ngo inzego z’umutekano zibafashe mu kumushakisha.

Yavuze ko nta makuru y’icyishe ubukwe bwe bazi kugeza ubu bikaba bikiri amayobera.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here