Abashinzwe umutekano muri Uganda bafatiye intwaro mu rugo rw’uwahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Anita Annet Among, ukekwaho kunyereza umutungo w’igihugu.
Among yayoboye Inteko ya Uganda kuva mu 2022. Yashakaga kwiyamamariza manda ya kabiri ariko ategekwa guhagarika uwo mugambi, ubwo yatumirwaga mu nama yabereye mu biro by’Umukuru w’Igihugu tariki ya 15 Gicurasi 2026.
Umwe mu bitabiriye iyi nama yayobowe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yabwiye ikinyamakuru New Vision ati “Yashinjwe ibirego byinshi birimo gukoresha nabi umwanya w’ubuyobozi no kunyereza amafaranga y’Inteko.”
Yasobanuye ko abitabiriye iyi nama baganiriye ku mitungo Among aherutse kugura irimo inzu n’imodoka bihenze; byabaye intandaro y’ibikorwa byo gusaka urugo rwe byatangiye tariki ya 16 Gicurasi.
Imodoka ebyiri za Among zirimo Range Rover na Rolls-Royce Cullinan ifite agaciro k’ibihumbi 400 by’Amadolari zarafashwe, zijyanwa ku cyicaro cya Polisi.
Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko imodoka za Among zizagurishwa muri cyamunara, kandi ko amafaranga azavamo azashyirwa mu kigega cya Leta.
Umudepite ucyuye igihe, Kintu Alex Brandon, yatangaje ko ibyo kuba Among yarigwijeho imitungo byari bimaze kuba ibisanzwe, ariko ko icyatunguranye cyane kikanahangayikisha ari intwaro zafatiwe mu rugo rwe.
Kintu yagize ati “Ni ubwa mbere Perezida w’Inteko yigwijeho imitungo igeze aha mu gihe gito cyane. Ariko intwaro ni zo zakangaranyije abantu cyane. Intwaro nyinshi zakuwe mu rugo rwe, bivugwa ko zakorewe muri Israel. Zimwe muri izo ntwaro zarandikishijwe, izindi ntizandikishijwe.”
Anita Among n’umugabo we Moses Magogo ntibemerewe gusohoka muri Uganda mu gihe bakomeje gukorwaho iperereza. Gen Muhoozi yatangaje ko abanyamategeko bazunganira abanyereza umutungo w’igihugu bazabona ingaruka.

Abashinzwe umutekano bamaze iminsi basaka inzu za Anita Among

Rolls-Royce ya Anita Among ni umwe mu modoka ze zafatiriwe na Polisi

Anita Annet Among n’umugabowe ntibemerewe gusoka igihugu mugihe iperereza rikomeje







