Inkongi yongeye kwibasira akabari “Chez Papa et Maman Guinness”

0
17
Akabari ka “Chez Papa et Maman Guinness” kahiye karakongoka

Akabari kazwi nka “Chez Papa et Maman Guinness” gaherereye mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, kongeye gufatwa n’inkongi y’umuriro kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Gicurasi 2026.

Iyi nkongi ije nyuma y’igihe gito aka kabari kari gaherukaga gushya ku wa 20 Mata 2026, ibintu byari byateje impungenge abakiliya ndetse n’abahaturiye bibaza icyihishe inyuma y’iyo yiyo nkongi ikomeje kugaragara muri aka gace.

Amakuru yamenyekanye mu masaha y’umugoroba avuga ko umuriro watangiye kwibasira bimwe mu bikoresho by’ako kabari mbere y’uko ukwira hose, abaturage n’abari hafi aho bagerageza kuzimya ariko biranga kugeza ubwo hifashishijwe inzego zishinzwe kuzimya inkongi.

Ababonye ibyabaye bavuga ko babonye umwotsi mwinshi uzamuka muri ako kabari, bamwe bagahita bahuruza inzego zibishinzwe ziratabara. Kugeza ubu ntabwo haratangazwa icyateye iyi nkongi ndetse n’agaciro k’ibyangiritse.

Amakuru atangwa n’abari aho agaragaza ko iyi nkongi ishobora kuba yatewe n’ibishashi byaturutse ku mirimo yo gusudira, bikaza gufata bimwe mu bikoresho byari hafi aho, umuriro ugahita ukwira mu bice bitandukanye by’ako kabari.

Abaturage banagaragaje ko hakenewe ko ahantu hahurira abantu benshi hashyirwa ibikoresho byifashishwa mu kuzimya inkongi z’umuriro, kandi bikajya bigenzurwa buri gihe kugira ngo byifashishwe mu gihe habaye impanuka nk’izi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yemeje aya makuru anagira inama abaturage kwitwararika cyane mu gihe bari mu bikorwa by’ubwubatsi, bakirinda ibikorwa bishobora guteza inkongi z’umuriro.

Yasabye kandi abakora imirimo irimo gusudira n’ibindi bikorwa bishobora guteza umuriro kujya bubahiriza amabwiriza y’umutekano, harimo kugira ibikoresho by’ubutabazi hafi ndetse no kugenzura aho bakorera mbere yo gutangira akazi.

Si ubwa mbere aka kabari gafashwe n’inkongi, kuko no ku wa 20 Mata 2026 kaherukaga gushya. Mu bihe byombi, hagaragara ko inkongi zatewe n’ibikorwa by’ubwubatsi byakorwaga muri ako kabari.

Nubwo izi nkongi zabaye inshuro ebyiri mu gihe kitarambiranye, nta muntu n’umwe wigeze ahakomerekera cyangwa ngo ahasige ubuzima.

Iyi nkongi yongeye kwibutsa akamaro ko gufata ingamba zo kwirinda inkongi z’umuriro, cyane cyane mu gihe cy’imirimo y’ubwubatsi, hagamijwe kurinda ubuzima bw’abantu n’ibyabo.

SEKANYAMBO Jean Damascene /Voice f All

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here