Inyubako ya leta y’amazu 12 yafunzwe kubera itujuje ubuziranenge

0
29
Iyi nyubako leta yayiguze miliyari 42 Frw ariko nyuma bigaragara ko ifite ibibazo

Guhera ku itariki 5 Gicurasi 2026, inyubako y’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere (RDB), izaba ifunzwe by’agateganyo kubera imirimo yo kuyivugurura.

RDB yatangaje ko mu gihe iyo mirimo izaba igikorwa serivisi zayo n’iz’ibindi bigo byakoreraga muri iyi nyubako zizaba zimukiye mu bindi biro bizatangazwa bidatinze. Yijeje abayigana ko abashinzwe kubitaho bazakomeza gukora nk’ibisanzwe no kubayobora.

Itangazo rya RDB rigira riti “Mu gihe ibyo ibiro bishya bitaratangira gukorerwamo, serivisi zikomatanyije za One Stop Centre ziratangirwa mu igorofa yo hasi y’inyubako ya Minisiteri y’lbikorwaremezo (MININFRA), iherereye ku Kimihurura, ku muhanda KG 1, mu Mujyi wa Kigali. Izindi serivisi zizakomeza gutangwa hifashishijwe imbuga koranabuhanga za RDB zisanzwe zikoreshwa”.

Mu bigo byabarizwaga muri RDB Building harimo RDB, RCB, RMB na RHA.

Iyi nyubako ntiyakunze kuvugwaho rumwe

Iyi nyubako iherereye ku Gishushu. Ni inzu ifite imiturirwa 12 n’amagorofa ane yo munsi ashobora kwifashishwa mu bikorwa bitandukanye birimo parikingi cyangwa se aho gukorera imyitozo ngororamubiri. Ifite metero kare ibihumbi 42.

Yaguzwe na leta kuri miliyari 42 Frw nyuma y’igihe bivugwa ko idafite ubuziranenge bukwiriye. Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire, cyavuze ko cyabanje kuyikorera ubugororangingo, kireba niba nta kibazo ifite.

Isesengura ngo ryasanze ifite ibibazo, hafatwa ingamba zo gukosora amakosa yari mu myubakire yayo, arimo ayaturutse ku buryo yari yarashushanyijwe n’andi yo mu myubakire.

Bivugwa ko uko iminsi yagiye ishira, ibibazo byayo byakomeje kugaragara ku buryo byageze aho isaduka.

Uko imyaka yagiye ikurikirana, bivugwa ko ayo makosa yakomeje kugaragara ari nayo mpamvu hafashwe umwanzuro w’uko ku mutekano w’abayikoreramo, baba bimuwe, ikabanza gutunganywa.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RHA [Rwanda Housing Authority], Dr Noël Nsanzineza, yigeze kubwira Abadepite ko yavuze ko iyi nzu igurwa, ibibazo bimwe yari ifite byagombaga gukosorwa na nyirayo.

Ati “Mu masezerano y’ubugure, byagombaga gukosorwa na nyir’inzu ariko mu masezerano harimo ko igihe atabikosoye tuzafatira amafaranga agera kuri miliyari 2 Frw. Kubikosora rero byaramunaniye nubwo yagiye agerageza, tuza gufata umwanzuro wo gufatira ayo mafaranga.”

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here