Abaturage bo mu Mudugudu wa Kavumu, Akagari ka Bijyojyo, Umurenge wa Ndaro mu Karere ka Ngororero, bavuga ko babangamiwe n’urugomo ruterwa n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo butemewe n’amategeko, bagashinja umuyobozi w’umudugudu kubigiramo uruhare, ibintu bavuga ko byabateje igihombo n’ihohoterwa rikabije.
Bamwe mu baturage baganiriye na Voice of All bavuga ko ibikorwa by’ubucukuzi bikorwa ku masambu yabo batabibahereye uburenganzira, kandi ntibahabwe ingurane. Bavuga ko ayo masambu acukurwamo amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bigatuma batakaza ubutaka bwabo ndetse n’imibereho yabo ikagenda izamba.

Hari ababyeyi bavuga ko abana babo bakubiswe n’abantu barinda ibirombe, abandi bakemeza ko na bo ubwabo bakubiswe ndetse bagakomereka igihe bageragezaga kubaza impamvu amasambu yabo yigaruriwe. Bamwe muri bo bavuga ko bafite inyandiko zo kwa muganga zigaragaza ihohoterwa bakorewe nyuma yo gukubitwa.

Aba baturage bashinja umuyobozi w’Umudugudu wa Kavumu, Alexis Ngaboyishema, kuba ari we uyobora ibyo bikorwa, bakavuga ko yazanye abantu barinda ibirombe bitwaje intwaro gakondo. Bavuga ko umuntu wese ugerageje kubaza cyangwa kwamagana ibyo bikorwa akubitwa n’abo barinzi.
Ikindi aba baturage bagaragaza ni uko iyo bagerageje kurega, basabwa guhera ku buyobozi bw’inzego z’ibanze, nyamara uwo barega akaba ari umwe mu bayobozi bo muri izo nzego, ibintu bavuga ko bituma ikibazo cyabo kidakemuka, kuko uwo barega ariwe baregera.
Ku rundi ruhande, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndaro, Charles Kabayiza, we ahakana ibyo abaturage bavuga. Yavuze ko nta baturage bahohoterwa nk’uko bivugwa.
Ati “ Ntabaturage bajya bahohoterwa nk’uko bivugwa, ahubwo akavuga ko bajya bakubitwa nibo ababa bagiye kwiba amabuye y’agaciro”
Nubwo ubuyobozi bubihakana, abaturage bo bakomeza gushimangira ko bajya kubaza ibijyanye n’amasambu yabo, bakavuga ko batigeze bajya kwiba amabuye. Banavuga ko hari bamwe mu bigeze gukubitwa bikabaviramo ibikomere bikomeye, ariko ikibazo cyabo ntigihabwe umurongo.

Aba baturage basaba ko barenganurwa, abakora urugomo bagakurikiranwa n’inzego zibishinzwe, ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bugakorwa mu buryo bwubahiriza amategeko. Basaba kandi guhabwa ingurane ku masambu yabo yangiritse.
Bavuga ko ntibidakemuka, bashobora gukomeza guhura n’ihohoterwa rikomeye, ndetse hakaba impungenge z’uko hari uwazahasiga ubuzima kubera urugomo bavuga ko rukomeje gukorerwa abaturage batuye muri ako gace. Nuko iyo bagerageje kurega, basabwa guhera ku buyobozi bw’inzego z’ibanze, nyamara uwo barega ariwe baregera, bigatuma ikibazo cyabo kidakemuka.
SEKANYAMBO Jean Damascene/VOICE OF ALL









