Minisiri w’uburezi Joseph Nsengimana, yavuze ko telephone ari ikirangaza cyibi kubana bityo ko nta mwana warukwiye kuyitwara ku ishuri kuko ari bimwe mubituma ubwonko bw’umwana butaguka, asaba ababyeyi ko bakwiye kubikurikirana abana babo ntibajyane telephone ku mashuri.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Mata,2026 mukiganiro Waramutse Rwanda cya tambutse kuri Televiziyo Rwanda na Radio Rwanda, cyagarukaga ku kurinda abana gukoresha telefoni ku ishuri.
Yavuze ko uko izi mbuga zikoze, zakozwe muburyo bwo gukurura abantu kuko bashyiraho akantu gato kubareshya kugirango zibafate, bityo abana bakwiye ababyeyi bakwiye kubaba hafi bakarebererwa.
Yagaragaje ko iyo umwana akoresha imbuga kenshi bimugabanyiriza ubushobozi bwo kwihangana, agakuza umuco wo kumva akwiye kubona ibintu yifuza byose kandi vuba, ndetse bikagira ningaruka kumibanire nabagenzibe kuburyo byica ejo hazaza he!
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, asobanura impamvu abana bagomba kurindwa gukoresha telefone igihe bari ku ishuri yavuze ko natho bihuriye no kurwanya telefoni cyangwa ikoranabuhanga.
Ati “Amabwiriza dushyiraho ntabwo ari ukurwanya telefoni cyangwa ikoranabuhanga ahubwo ni ukugira ngo dufashe amashuri kuzuza intego yayo ari yo gutanga uburezi buhamye.”
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Innovation Ingabire Paula muri iki kiganiro yagaragaje ko 46% by’abana baza ku mbuga nkoranyambaga bifashishije Telephone abangana 30-35% bagaragaje ko bahahurira n’ibintu bihungabanya ubuzima bwabo.
Ati “Icyagiye kigaragara ni uko abana bari ku kigero cya 46% bakoresha ikoranabuhanga bifashishije telefoni. Nibura hagati ya 30-35% batugaragarije ko iyo bari kuri murandasi bahura n’ibintu bibahungabanya mu buryo butandukanye.”
Minisitiri Ingabire Paula , yavuze ko Leta y’u Rwanda iri gusuzuma ishyirwaho ry’itegeko rikumira abana bari munsi y’imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga. Hakaba hari gukorwa inkigo n’ubushakashatsi bigaruka kuburyo ikorana buhanga ryafasha umwana mu myigireye kandi ritamwangije.










