Urubanza rwa Semuhungu rwashyizwe mu muhezo

0
21
SEMUHUNGU Eric

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwafashe umwanzuro ko, urubanza ruregwamo Semuhungu Eric rushyirwa mu muhezo kubera imiterere yihariye ya dosiye yarwo, ishobora kugaragaramo ingingo zifitanye isano n’uburere mboneza bupfura. Icyemezo cyo kuruburanishiriza mu muhezo cyafashwe hagamijwe kurinda umutekano n’icyubahiro by’ababuranyi, ndetse no kwirinda ko amakuru yihariye ashobora kugira ingaruka ku muryango nyarwanda ajya ahagaragara.

Ni umwanzuro wafashwe ku wa 28 Mata 2026 ubwo hari hagiye gutangira kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’iminsi 30.

Semuhungu wagejejwe mu rukiko kare cyane yatangiye kuburana saa yine zibura iminota mike.

Iburanisha ryabereye mu cyumba cya kabiri mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ndetse rigitangira hari harimo n’abandi bagombaga kuburanishirizwa muri icyo cyumba.

Dosiye ya Semuhungu Eric uherutse gutabwa muri yombi, yagejejwe mu Bushinjacyaha ku wa 14 Mata 2026, aho akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Yavuze ko Semuhungu watawe muri yombi tariki 9 Mata 2026, akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa ndetse n’icyo gusebanya.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry, icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato giteganywa n’ingingo ya 134 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uwahamijwe n’urukiko iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10, ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko itarenze miliyoni 2Frw.

Icyaha cyo gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa giteganywa n’ingingo ya 34 y’itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

Uhamijwe n’urukiko iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitari hejuru y’imyaka itanu, n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 1Frw ariko itarenze miliyoni 3Frw.

Icyaha cyo gukangisha gusebanya giteganwa n’ingingo ya 129 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uhamijwe n’urukiko iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 100 Frw ariko itarenze ibihumbi 300 Frw.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here