U Rwanda n’u Burusiya byasinyanye amasezerano yo guteza imbere ubuvuzi bwifashisha ingufu za nucléaire

0
6

Mu rwego rwo gukomeza kwagura ubufatanye mpuzamahanga mu rwego rw’ubuzima, u Rwanda n’u Burusiya byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere serivisi z’ubuvuzi mu nzego zitandukanye, zirimo n’ubuvuzi bwifashisha ingufu za nucléaire.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr Sabin Nsanzimana, hamwe na mugenzi we w’u Burusiya, Mikhail Murashko, i Genève mu Busuwisi, aho bari bitabiriye Inama y’Inteko Rusange y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHA) iri kuba ku nshuro ya 79 kuva tariki ya 18 kugeza ku ya 23 Gicurasi 2026.

Nk’uko byatangajwe na Ambasade y’u Rwanda mu Burusiya, aya masezerano agamije gushimangira ubufatanye hagati y’impande zombi mu guteza imbere urwego rw’ubuzima binyuze mu kongerera ubushobozi abatanga serivisi z’ubuvuzi, guteza imbere ubushakashatsi n’amahugurwa, gukumira no kuvura indwara zitandukanye, kunoza igenzura ry’imiti n’ibikoresho byo kwa muganga, guteza imbere ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, ndetse no guteza imbere ubuvuzi bwifashisha ingufu za nucléaire mu Rwanda.

Kimwe mu by’ingenzi bikubiye muri aya masezerano ni ubufatanye mu guteza imbere ubuvuzi bwifashisha ingufu za nucléaire, buri mu buhanga bugezweho bufasha mu gusuzuma no kuvura indwara zitandukanye zikomeye.

Ubu buvuzi bukoresha utunyabutabire twihariye (radiotracers) twinjizwa mu mubiri w’umurwayi, hanyuma hakifashishwa imashini kabuhariwe nka SPECT (Single Photon Emission Computed Tomography) na PET Scan (Positron Emission Tomography) mu gufata amashusho agaragaza imikorere y’ibice by’umubiri n’aho indwara iherereye.

Abahanga mu buvuzi bagaragaza ko iri koranabuhanga rifite akamaro gakomeye mu gusuzuma indwara zirimo kanseri, iz’umutima, iz’ubwonko n’iz’imyakura, cyane cyane izitagaragara hifashishijwe uburyo busanzwe bwo kureba imbere mu mubiri.

Nubwo iri koranabuhanga rikiri rihenze mu bihugu byinshi, u Rwanda rukomeje gushora imari mu rwego rw’ubuzima hagamijwe kugeza ku baturage serivisi z’ubuvuzi zigezweho.

Mu Ugushyingo 2025, Inama y’Abaminisitiri yari yamaze kwemeza amasezerano y’ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo gutangiza serivisi z’ubuvuzi bwifashisha ingufu za nucléaire mu gihugu, mu rwego rwo kugabanya kohereza abarwayi kwivuriza hanze no kongera ubushobozi bw’inzego z’ubuzima imbere mu gihugu.

U Rwanda n’u Burusiya byasinyanye amasezerano akubiyemo ubuvuzi bwifashisha ingufu za nucléaire

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here