Inka 25 zashumbushijwe Patrice Mutarambirwa nyuma yo kubura inka 15 n’intama18

0
31

Mu wa Gatandatu tariki 3 Gicurasi 2026, mu mvura idasanzwe yigajemo umuyaga yaguye saa sita n’igice, mu karere ka Kirehe inkuba yakubise intama 18 n’inka 15 by’umworozi witwa Patrice Mutarambirwa zose zihita zipfa.  Ubuyobozi bw’umurenge wa Mpanga byabereyemo ibi byago, bwatangaje ko uyu mworozi yashumbushijwe inka 25 n’intama, ni mu gihe amatungo ye atari afite ubwishingizi.

Ibi byago byabereye mu Mudugudu wa Kacyiru, Akagari ka Bwiyorere mu Murenge wa Mpanga, aho amatungo yose yari murwuri rwa Patrice Mutarambirwa usanzwe atuye mu Mudugudu wa Bicumbi, Akagari ka Nyabitare mu Murenge wa Nyarubuye, yakubiswe n’ inkuba, yose ahita apfa.

Abaturage bavuze ko ayo matungo yose nta bwishingizi yari afite, ibi bikaba byatumye agira igihombo cyinshi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mpanga, Hakizamungu Adelte, yavuze ko nyuma y’ibi byago, aborozi bagenzi be bahise baterana mu muco wo gushumbushanya basanganwe, baramufasha.

Yagize ati: “Aborozi bagenzi be n’abaturage muri rusange, habaye igikorwa cyo kumushumbusha. Ni umuco mwiza dufite mu baturage, ku buryo baterateranyije bamushumbushije, tubasha kwegeranya inka zigera kuri 25 biyemeje kumuha.”

Yavuze ko ku bufatanye n’  ubuyobozi bw’Akarere bwashimiye abaturage kubw’iki gikorwa kigaragaza ubumwe n’ubufatanye, abasaba ko uwo muco  mwiza wakomeza.

Ati: “Ni ugukomeza uwo muco mwiza wo gushyigikirana no gufashanya.

Yibukije aborozi ko ibyago bitera bidateguje, abasaba kwitabira ubwishingizi bw’amatungo, kuko akenshi abishinganisha ari bake kandi bagahitamo amatungo make.

Yagize ati: “Ariko inama twagira aborozi ni uko ibyago bitera bidateguje, dukomeje kubakangurira ariko ugasanga akenshi abitabira ubwishingizi ni inka zo mu biraro cyangwa se bakagenda batoranya bavuga bati’ iyi ni inka ya mbere, nziza’ ariko inka zisanzwe usanga mu nzuri ugasanga aborozi ntibitabira.”

Hakizamungu yavuze ko nubwo hari abinangira gushaka ubwishingizi bw’amatungo ariko ibyabaye ari urugero rwiza rugaragaza ko igihe cyose ibiza biba ari ibiza.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here