Nyuma yo guterwa no gukubitwa, Kasuku yatunze agatoki Bad Rama

0
25

Nyuma yo gutangaza ko yatewe n’abagizi ba nabi bari bitwaje intwaro bakamukubita bikomeye, Kambale Wilondja wamamaye nka Jaysqueezer cyangwa Kasuku ku mbuga nkoranyambaga, yatunze agatoki Bad Rama amushinja kuba ari we wabamuteje.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Jaysqueezer yagaragaje ko icyatumye atunga agatoki Bad Rama ari uko ari umwe mu bari bazi aho atuye, bikiyongeraho ko atatinye kugaragaza kumukina ku mubyimba abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Mu butumwa yageneye Bad Rama, Jaysqueezer yagize ati “Iyo ntaza kuba ‘Inkotanyi’ muba mwandangije, mwankubise pe kandi ni uko mwari mufite imbunda. Nk’uko mwabyigambye mbahaye ijambo ryanjye. Bad Rama nkunda u Rwanda ku buryo nanarupfira. Ubutaha nzabitegura.”

Jaysqueezer yagaragaje ko igikomeye cyamweretse ko ibyamubayeho Bad Rama abifitemo ukuboko ari uburyo yahise amukina ku mubyimba ku mbuga nkoranyambaga yifashishije ijambo yanashyize mu ndirimbo yigeze guhurizamo abahanzi benshi aho agira ati “Ubiri inyuma ni Bad Rama!”

Mu ijoro ryo ku wa 12-13 Mata 2026 ni bwo Jaysqueezer avuga ko yatewe n’itsinda ry’abasore batatu bari bitwaje intwaro icyakora Imana igakinga akaboko bagasiga batamwishe.

Ati “Ryari itsinda ry’abasore batatu, babiri bafite imbunda nto, undi afite ikintu kimeze nk’umuhini. Bankubise bya nyabyo icyakora ntibagera ku mugambi wabo kuko Imana yandinze.”

Jaysqueezer ahamya ko abamukubitaga nubwo bari bipfutse mu maso ntabashe kubamenya, amagambo bamubwiraga yumvikanishaga umugambi wabo wo kumwica.

Ati “Bankubitaga bambwira ngo turagukubita ku buryo nuramuka ugeze no mu ijuru n’ibi uzabyibuka. Ntimuri mu bihe byo Kwibuka? N’ibi uzabyibuke.”

Jaysqueezer yavuze ko aba bagabo bamwinjiranye mu nzu nyuma yo kwiyita abakozi bajyana ubutumwa mu ngo z’abantu, mu gihe bari bageze iwe cyane ko atuye ku muryango ureba ku muhanda, bahageze hari gutambuka umukecuru baturanye wari ufite imbwa.

Uyu musore uzwi ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko uwo mukecuru wari ubonye umuturanyi we atewe n’abantu bipfutse mu maso, yegereye umuryango bari bibagiwe gukinga, umwe muri abo bagizi ba nabi aza kumwikanga bahita basohoka biruka.

Kugeza ubu Jaysqueezer yavuze ko yamaze kumenyesha Polisi ya Amerika ikibazo yagize ndetse n’ubuyobozi bw’aho atuye bamaze kubimenya akemeza ko yizeye umutekano we.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here