Rurangirwa Wilson, uzwi cyane ku izina rya Salongo ndetse akaba yaramenyekanye yiyita “Umupfumu”, yamaze gufungurwa nyuma y’igihe afunzwe akurikiranyweho ibyaha birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Amakuru yizewe agera ku banyamakuru avuga ko kuri ubu yamaze gusubira iwe mu rugo aho abarizwa n’umuryango we. Salongo yageze iwe ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 28 Mata 2026.
Rurangirwa Wilson, Ubushinjacyaha bwamuregaga ibyaha bitatu; icyo kudasobanura inkomoko y’umutungu, icy’iyezandonke n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Salongo yari yarakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo n’ihazabu ya Miliyoni 5 Frw.
Uregwa ntiyari yanyuzwe n’iki cyemezo, azakukijurira mu Rukiko Rukuru, ari na rwo rwamukatiye igifungo cy’umwaka umwe, ahita arekurwa kuko umwaka yari awurengeje afunzwe, dore ko yatawe muri yombi mu kwezi k’Ukwakira 2024.
Icyemezo cy’Urukiko Rukuru cy’igifungo cy’umwaka umwe, cyasomwe n’Urukiko Rukuru tariki 27 Mata 2026, nyuma yuko uru Rukiko ruburanishije ubujurire bwe.
Mu kwezi k’Ukwakira 2024 ubwo Salongo yatabwaga muri yombi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwavuze ko yafunzwe nyuma yuko hari abantu batandukanye bari batanze ibirego, bavugaga ko yabizezaga ko ari umuvuzi gakondo ufite imbaraga zidasanzwe zo kugaruza ibyibwe ndetse n’ubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye.
Ubwo yari amaze gutabwa muri yombi muri 2024, hanakozwe ibikorwa byo gusaka aho yakoreraga ibikorwa by’ubupfumu mu Mudugudu wa Mayange mu Kagari ka Maranyundo mu Karere ka Bugesera, hasanzwe ibyo yakoreshaga birimo impu z’ibisimba.










