Rib yataye muri yombi ukekwaho ibyaha bya Jenoside wari umaze imyaka 15 yihishe mu Rwanda

0
35

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafashe Murakaza Valens w’imyaka 63 y’amavuko, utuye mu Karere ka Karongi, akaba akurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Murakaza yari yarakatiwe n’urukiko Gacaca rwo mu murenge wa Kavumu, mu Karere ka Karongi, ku wa 24 Kanama 2011, igifungo cy’imyaka 15. Ibi bisobanura ko yari amaze imyaka igera kuri 15 yihishe ubutabera.

Amakuru agaragaza ko Murakaza akimara gukatirwa n’Urukiko Gacaca yahise atoroka ajya kwihisha i Kigali, nyuma ni bwo yaje gusubira iwe mu Mudugudu wa Rutabi, Akagari ka Rutabi, Umurenge wa Twumba mu Karere ka Karongi akaba ari naho yafatiwe nyuma y’uko hatanzwe amakuru ko yakatiwe n’Urukiko Gacaca.

Uwafashwe afungiye kuri Station ya RIB ya Twumba mu gihe dosiye iri gukorwa kugira ngo izashyikirizwe Ubushinjacyaha nabwo bukazayiregera Urukiko kugira ngo azakore igihano yakatiwe n’Urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Kavumu.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yasabye abantu kwirinda ibyaha by’ubugome.

Ati “RIB iributsa umuntu wese ko kwica umuntu ari icyaha cy’ubugome kandi ko ubikoze wese agomba gushyikirizwa ubutabera, inibutsa abantu ko icyaha cya Jenoside ari icyaha kidasaza ko uwagikoze wese azafatwa agashyikirizwa ubutabera.”

Icyaha cya Jenoside akurikiranyweho gihanwa n’ingingo ya 92 mu mategeko ahana y’u Rwanda.

Ivuga ko umuntu wese ukoze kimwe mu bikorwa bivugwa mu ngingo ya 91 y’iri tegeko aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Icyaha cya Jenoside ni kimwe mu bikorwa bikurikira, gikozwe kigambiriwe, kigamije kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo, bahuriye ku bwenegihugu, ku bwoko, ku ibara ry’uruhu cyangwa ku idini, bazira icyo bari cyo, haba mu bihe bisanzwe cyangwa mu bihe by’intambara.

Icyaha cya Jenoside gishobora kuba kwica abo bantu; kubatera ubumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe; kubashyira ubigambiriye mu mibereho ishobora gutuma barimbuka bose cyangwa harimbuka igice cyabo; gufata ibyemezo bibabuza kubyara cyangwa kubambura ku ngufu urubyaro rwabo ukaruha abandi bantu badahuje.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here