Rwamagana: Inzego z’umutekano zataye muri yombi umwana na Se bakekwaho kwica umugabo

0
22
Ibiro by'umurenge wa Fumbwe

Umusore w’imyaka 24 afatanyije na se umubyara, batuye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Fumbwe, batawe muri yombi n’inzego z’umutekano bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo w’imyaka 50.

Ibi byabereye mu Kagari ka Nyamirama, mu Mudugudu wa Bigarama, mu ijoro ryo ku wa 13 rishyira ku wa 14 Mata 2026, aho bikekwa ko abo bombi bagize uruhare muri icyo gikorwa cy’ubwicanyi.

Inzego z’umutekano zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane neza icyateye icyo cyaha n’uko cyakozwe, mu gihe abakurikiranyweho icyaha bari mu maboko y’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Fumbwe, Muhigirwa David, yabwiye itangazamakuru ko byose byaturutse ku mukobwa wari uri kumwe n’uwo musore mu masaha y’ijoro, nyakwigendera akaba yari se wabo w’uwo mukobwa.

Ati “Yabonye bari kumwe aza kwirukana uwo mukobwa ngo atahe, uwo musore yanze kumurekura atongana na nyakwigendera, nyuma basa n’aho barwanye wa musore wari afite icupa yari yazanyemo inzoga arimukubita ku mutsi w’ijosi arawupfumura. Mu gihe bakirwana se w’umuhungu nawe yaraje akubita inkoni nyakwigendera birangira apfuye.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa Muhigirwa yavuze ko abantu bahise bahurura uwo musore na se bariruka barahunga, nyuma y’amasaha make baza gufatwa bashyikirizwa inzego z’umutekano zatangiye iperereza kugira ngo baryozwe ibyaha bakoze.

Ati “Ubutumwa duha abaturage ndetse twanakomeje kubabwira, ni ukwirinda kwishora mu rugomo kuko rushobora guteza urupfu ku bandi. Ikindi kandi kwihanira si byiza nk’uwo mugabo wundi yaje arengera umuhungu we birangira nawe agize uruhare mu rupfu w’umuntu rero nibabyirinde, birinde ibintu byose byashyira mu kaga ubuzima bwa bagenzi babo.’’

Kuri ubu uyu musore na se bafungiye kuri sitasiyo y’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ya Nyagasambu mu gihe iperereza rigikomeje ku byaha bakekwaho.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here