U Rwanda rwagiranye amasezerano y’imikoranire n’Ikigo cyo mu Busuwisi gikora imiti cya Sandoz, yo gukora no kuruha imiti itandukanye irimo ivura kanseri.
Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin n’Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Amavugurura muri Sandoz, Simon Goeller.
Sandoz izatangira iha u Rwanda ubwoko bw’imiti bugera kuri 60, mu cyerekezo cyayo cyo kwagukira no ku yandi masoko muri Afurika.
Uretse u Rwanda iki kigo kandi byitezwe ko kizakorana n’ibindi bihugu bitandukanye byo muri Afurika mu bihe bizaza.
Ni imiti izajya ikorwa n’inganda zirimo urwa Kundl rwo muri Autriche.
Sandoz Group AG ni ikigo gikomeye mu Isi bikora imiti cyashinzwe mu 1886 n’abahanga mu by’imiti, Édouard Sandoz na Alfred Kern. Cyashingiwe i Basel mu Busuwisi.
Gifite uruganda rukora imiti ya ‘antibiotique’ kikagira urundi muri Pologne n’u Buhinde ndetse ubu kiri kubaka urundi muri Slovenia. Imiti y’iki kigo igera ku bantu barenga miliyoni 800 buri mwaka.











