
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Tanzania, Dr Samia Suluhu Hassan, bagirana ibiganiro byabereye mu muhezo, mu Biro by’Umukuru w’Igihugu i Dar es Salaam.

Ni ibiganiro byakurikiwe n’ikiganiro Perezida Kagame na Perezida Samia Suluhu bagiranye n’itangazamakuru ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 3 Gicurasi 2026.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Tanzania rwitezweho kongerera imbaraga umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rugiye gushimira mu ruhame bamwe mu Banye-Tanzania bakoze ibikorwa by’ubutwari mu Rwanda, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umukuru w’Igihugu yabivugiye muri Tanzania, kuri iki Cyumweru, mu gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo Kwibuka kunshuro ya 32.
Yagize ati “U Rwanda ruri mu bihe byo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko vuba tuzagira amahirwe yo gushimira mu ruhame, bamwe mu Banye-Tanzania, bakoze ibikorwa muri kiriya gihe byerekanye ubudashyikirwa, ubutwari ndetse n’impuhwe.”
Ubutwererane bw’u Rwanda na Tanzania, bwakomeje kwaguka mu myaka yashize binyuze muri Komisiyo ihuriweho Ihoraho yashyizweho ngo ifashe mu gutsura umubano n’ubutwererane.

Ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Tanzania bwakomeje kwaguka buri mwaka kuko kuva mu 1990 kugeza muri Werurwe 2026, ibigo by’ishoramari 42 byo mu Rwanda, byanditswe muri Tanzania, aho ari ishoramari rifite agaciro ka miliyoni $325,5.
Ni ibigo byahaye akazi abarenga 2,225 mu nzego zirimo inganda, ubwikorezi, urwego rw’imari, umutungo kamere n’ubukerarugendo.
Abashoramari bo muri Tanzania bashoye mu Rwanda barimo abafite ibigo bya Bakhresa Group, Magodoro Dodoma, Discount Center, Jambo Plastic, Sagar Enterprises, Buffalo Travelling Tours, Maxcom Africa, Gasabo Grain Milling Company, LCM Delta Company, na Metrex Integrated Consultancy.









