Ku wa 23 Mata 2026, ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) rikorera mu Mujyi wa Kigali ryafashe abantu babiri bakekwaho gucuruza no kuranguza ikiyobyabwenge cy’urumogi.
Police yatangake ko, abafashwe ari Bagirayubusa Marie Rosalie w’imyaka 43 na Tuyishimire Ramadan w’imyaka 34. Bafashwe bafite ibilo bibiri by’urumogi ndetse n’udupfunyika 250 (boules), bafatiwe mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rutunga, Akagari ka Kigabiro, mu Mudugudu wa Karwiru.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yatangaje ko Bagirayubusa yemeye ko urwo rumogi rwari urwe, mu gihe Tuyishimire we yakoraga nk’umukomisiyoneri umushakira abakiriya, akamuhemba amafaranga ku kazi yakoze.
Aba bakekwaho icyaha bafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage bavuga ko uyu mugore yari amaze igihe acuruza urumogi. Polisi yamufatiye mu cyuho arushyiriye abakiriya yari yarangiwe na Tuyishimire, wagombaga guhembwa amafaranga ibihumbi bine.
Kuri ubu, bombi bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rutunga mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakurikizwe amategeko.










