Home AMAKURU AMAKURU MINISANTE yagaragaje icyuho muri serevisi z’ubutabazi bwihuse

MINISANTE yagaragaje icyuho muri serevisi z’ubutabazi bwihuse

0
23

u Rwanda rukeneye nibura abakozi 3.000

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko u Rwanda rukeneye nibura abakozi 3.000 bafite ubumenyi buhagije mu gutanga ubutabazi bwihuse mbere y’uko umurwayi agezwa kwa muganga (Pre-Hospital Emergency Medical Services).

Aba bakozi bagomba kuba bashobora kugera ku muntu ukeneye ubutabazi mu gihe kigufi cyane, kitagomba kurenza iminota 10, nk’uko bisabwa ku rwego mpuzamahanga.

Ibi bivuze ko, u Rwanda ruracyakeneye abantu benshi bize neza mu gutanga ubutabazi bwihuse, kugira ngo abarwayi babone ubufasha vuba bishoboka.

Minisiteri y’Ubuzima yabitangaje kuri uyu wa 29 Mata 2026, Dr. Nkeshimana Menelas ushinzwe imyigishirize n’iterambere ry’abakozi bo kwa muganga, yavuze ko hakenewe kongera ubumenyi mu gutanga ubutabazi bwihuse.

Ibi yabivuze mu gihe hasuzumwaga abakozi 25 bamaze iminsi 10 bahugurwa ku bijyanye n’ubuvuzi bwihuse mbere y’uko umurwayi agezwa kwa muganga.

Aya mahugurwa yabereye mu IPRC Kigali. Abayitabiriye basanzwe bakora mu rwego rw’ubuvuzi, cyane cyane mu gutanga ubutabazi rusange.

Mu kubahugura, u Rwanda rwifashishije inzobere zo mu Association of Ambulance Professionals Uganda.

Umuyobozi ushinzwe imyigishirize n’iterambere ry’abakozi bo kwa muganga muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Nkeshimana Menelas, yavuze ko u Rwanda rusanganwe abakozi batanga serivisi y’ubutabazi bw’ibanze, ariko ko mu gihe rufite imbangukiragutabara (Ambulances) zisaga 500, rukeneye kongera abakozi batanga ubutabazi ku cyigero cyagenwe ku rwego mpuzamahanga, nibura bakaba 3.000 batanga ubwo butabazi hifashishijwe izo mbangukiragutabara.

Ati ‘‘Iyo ugiye no kureba mu modoka za Ambulances dufite, tugeze kuri 500. Abakozi dukeneye ni benshi kurusha abo dufite. […] Nibura dukeneye abakozi 3.000. Ariko ufashe abo dufite muri Kigali, ugafata n’abo dufite mu bitaro, nta nubwo turagera ku bakozi 500.’’

Abakozi 25 bamaze iminsi bahugurwa, bagaragaje ubumenyingiro bw’ibyo bigishijwe aho hifashishijwe abaturage bagaragajwe nk’abagonzwe n’ibinyabiziga, berekana uko bakwiye guhabwa ubutabazi bwihuse kandi mu buryo bwa kinyamwuga.

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) mu Ishami rishinzwe ubutabazi rusange, Turikumwe Jean d’Amour, yakomoje ku byo yungukiye muri aya mahugurwa, cyane cyane nko gutabara abakoze impanuka bakagezwa kwa muganga ku gihe.

Ati ‘‘Twahuguwe twongera ubumenyi ku byo dusanzwe dukora, ariko na none kandi tureba uburyo bugezweho ku rwego mpuzamahanga […], kugeza tubatabaye byihuse ku buryo mu gihe kitarenze iminota 10 twaba twamaze gukura abo bantu aho bakoreye impanuka tukabageza kwa muganga, nibura tukubahiriza isaha imwe icyo twita.’’

Mu Rwanda, serivisi y’imbagukiragutabara ikora iri ku rwego rw’aho nibura abatanga ubutabazi bw’ibanze bakoresha iminota 15 kugira ngo babe bageze ku wahamagaye asaba ubwo bufasha, mu gihe ubundi itakabaye irenga 10.

Iyo minota yabaga myinshi bigizwemo uruhare n’uko imbangukiragutabara yashoboraga gutinda mu nzira kubera umuvundo w’imodoka, gusa hatangiye kwifashishwa ibirimo moto ku buryo utanga ubutabazi bw’ibanze ashobora kugera vuba ku wabusabye, akaba ari kumwitaho mu gihe hagitegerejwe imbangukiragutabara imugeza kwa muganga.

U Rwanda kandi rusanganywe ibirimo moto, ubwato, imodoka na kajugujugu, zishobora gutanga ubutabazi bw’ibanze kandi bwihuse ku babikeneye yaba ari bake cyangwa ari benshi icyarimwe. Abakozi 25 bahugiriwe gutanga ubwo butabazi, bazatoranywamo abazahugura abandi.

Mu rwego rwo kongera umubare w’abatanga ubutabazi bw’ibanze bwa kinyamwuga kandi bwihuse, Minisiteri y’Ubuzima irimo no gukorana n’Ishuri Rikuru ry’Imyuga y’Ubumenyingiro, ku buryo hari abandi bagiye kwigishirizwamo mu gihe cy’imyaka ibiri, nyuma bakazatangira gutanga iyo serivise.

Ukeneye ubutabazi bw’ibanze, ahamagara ku murongo utishyurwa ari wo 912.

NO COMMENTS