Home Uncategorized Ntabwo ibiciro biziyongera kubakoresha imodoka rusange

Ntabwo ibiciro biziyongera kubakoresha imodoka rusange

0
149

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko nubwo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse, bitazagira ingaruka ku biciro by’ingendo ku bakoresha imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.

Byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu, ubwo yari mu makuru ya Radio Rwanda, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mata,2026.

Minisitiri Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko ku biciro mpuzamahanga byikubye hafi kabiri, ariko u Rwanda rwo rukomeje gushyiraho ingamba zituma abaturage batagerwaho cyane n’ingaruka.

Ati “Turacyari mu bihe bidasanzwe, ntibirarangira kandi no mu bigaragara, ingaruka zizakomeza kuza mu gihe kizaza. Leta iba yagerageje gufata ingamba zishoboka, hari nkunganire no gufasha abacuruzi kugira ngo babone amafaranga ku buryo bworoshye, harimo ibikorwa byinshi Guverinoma y’u Rwanda ikora kugira ngo tubashe kugabanya ingaruka.”

Yavuze kandi ko Mazutu ikoreshwa cyane mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange ndetse no mu zitwara ibicuruzwa.

Niyo mpamvu Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ingamba zituma ibiciro bya Mazutu bitazamuka ugereranyije n’uko byifashe ku isoko mpuzamahanga.

Ati “Lisansi yo ikoreshwa mu buryo busanzwe bw’abantu bafite imodoka ku giti cyabo bashobora no kutanayikoresha, bafite ubundi buryo bwo kugenda. Ibyo twavugaga byo gufatanya cyangwa gukoresha bisi kuko zirahari. Ariko mazutu ikoreshwa mu modoka zitwara abantu, ibicuruzwa, irakoreshwa mu nganda, mu buhinzi, mu gutanga amashanyarazi, ni igucuruzwa cy’ingenzi.”

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere, RURA, kuwa Kane tariki 16 Mata rwashyize ahagaragara ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli bitamgira kubahirizwa kuri uyu wa Gatanu, itariki 17 Mata 2026, aho linsansi yiyongereyeho asaga 600Frw.

RURA ivuga ko ibi biciro bishingiye ku mpinduka ziri ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli n’ingamba Leta y’u Rwanda yafashe zo guhangana n’izo mpinduka.

Kuri ubu litiro ya lisansi ni 2,938 kuri litiro, mu gihe mazutu ari 2,205.

NO COMMENTS