Ni Kuri uyu wa kabiri tariki 10 werurwe 2026,ubwo umunyamakuru Ngabo roben yatangiraga inshingano ze mu ishyirahamwe ry’umupira wa amaguru mu Rwanda (FERWAFA) nk’ umukozi ushinzwe inozabubanyi n’itangazamakru.
Uyu mwanya yahawe ntiwarusanzwe ubaho muri FERWAFA ibyo byakorwaga na Mutuyimana Maurice olivier ushinzwe itumanaho n’itangaza makuru ajyanye n’amakipe y’igihugu y’umupira w’amaguru n’andi makuru ajyanye n’umupira w’amaguru.
Uyu Ngabo Roben yaramaze imyaka 11 mu mwuga w’itangazamakru ,aho yanyuze mu bitangazamakuru binyuranye harimo haba ibyandika bigakora n’inkuru zigaragara harimo radio 10(2025) yagiyeyo avuye muri rayon sports yakoreye imyaka irenga itandatu, Umuseke(2015-17),IGIHE (2017-20),ISANGO STAR ,radioTV1(2020-2023).